TURI BA NDE?
Turi Ihuriro rizwi muri rusange ku izina rya “Marietta Foundation”,
“Fondation Mariage et Fidélité”. Dukura inkomoko yacu mu Rwanda.
Twisunga Mutagatifu Mariya Goretti
(Marietta), umukobwa w’umutaliyanikazi (1890-1902) wahowe Imana afite imyaka
cumi n’ibiri gusa.
Twamuhisemo kubera ko yaharaniye ubusugi bwe kugeza igihe yiciwe, bityo
tugasanga abereye ab’iki gihe urugero rwo gukomera ku mugenzo w’ubusugi,
ubumanzi n’ubudahemuka; cyane cyane muri iki gihe isi irushaho gutinyura
bikabije urubyiruko n’abashakanye ibibagiza umugenzo w’ivanjili.
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ni umurinzi wacu wungirije. Yakunze cyane
urubyiruko anatabariza ingo z’abashakanye.

Amahuriro aheruka twagize
Aya mahuririro yose yahurije ku gutegura gikristu imiryango yejo hazaza no gushishikariza isanzwe iriho kubaho mu rukundo nk'urwo Kristu yakunze Kiliziya ye.

Ryabereye muri Centre Pastorale Notre Dame de Fatima

Ryabereye Foyer de Charite i Remera Ruhondo

Ryabereye mu Gahunga, twige kubaho mu budahemuka

Ryabereye mu Gahunga, gusenga ni ubuzima
Ibyiciro dukoreramo
Marietta igira ibyiciro bitatu abanyamuryango bakoreramo
Marietta Aurore – Umuseke
Ni icyiciro cy’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-19. Bitwa “Umuseke”
kugira ngo bibutswe ko ubuzima bwabo bugira itoto n’ubugimbi, ariko kandi ko
bugira n’amasaziro. Bityo rero, bitoze kugenza make.

MariettaHirondelles – Agatashya
Ni icyiciro cy’abasore n’inkumi bafite imyaka 20 kuzamura kandi
batarashaka. Bitwa “udutashya” kubera ko umutima wabo uhora wirukanka ushakisha
ifunguro rishyitse ry’urukundo, mbese nk’uko ako kanyoni gakubita amababa mu
kirere kadatuza kugeza kabonye ifunguro.

Marietta irindiro – Sentinelles
de l’Amour
Ni abashakanye. Bitwa batyo kuko bari mu irindiro ry’urukundo n’ubudahemuka.
Bashishikarizwa kugira urukundo ruhamye mu ngo zabo, urukundo rumurikira
abandi; bakanatozwa gufasha Kiliziya kumenyekanisha ko urukundo rw’abashakanye
ruhishe iyobera rya Kristu na Kiliziya ye.

Inama y'ubuyobozi n'abajyanama
Padiri Sixte Hakizimana
Umuyobozi mukuru

Charoline
PErezida

Austin
VISI PEREZIDA

Rustin
Umubitsi

Robert
Umunyamabanga

Mary
UMUJYANAMA
