header01
Whatsapp

Fondation Mariage et Fidélité

Urubyiruko n'abashakanye bibumbiye hamwe ngo bategure ingo z'ejo hazazazishingiye ku buhamya bwiza bw'urukundo n'ubudahemuka.

TURI BA NDE?

Turi Ihuriro rizwi muri rusange ku izina rya “Marietta Foundation”, “Fondation Mariage et Fidélité”. Dukura inkomoko yacu mu Rwanda.

Twisunga Mutagatifu Mariya Goretti (Marietta), umukobwa w’umutaliyanikazi (1890-1902) wahowe Imana afite imyaka cumi n’ibiri gusa.

Twamuhisemo kubera ko yaharaniye ubusugi bwe kugeza igihe yiciwe, bityo tugasanga abereye ab’iki gihe urugero rwo gukomera ku mugenzo w’ubusugi, ubumanzi n’ubudahemuka; cyane cyane muri iki gihe isi irushaho gutinyura bikabije urubyiruko n’abashakanye ibibagiza umugenzo w’ivanjili.

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ni umurinzi wacu wungirije. Yakunze cyane urubyiruko anatabariza ingo z’abashakanye.

Soma n'ibindi...
simplicity01

Amahuriro aheruka twagize

Aya mahuririro yose yahurije ku gutegura gikristu imiryango yejo hazaza no gushishikariza isanzwe iriho kubaho mu rukundo nk'urwo Kristu yakunze Kiliziya ye.

events01
Umuryango mwiza niyo Kiliziya y'ibanze

Ryabereye muri Centre Pastorale Notre Dame de Fatima

events02
Yezu na Bikira Mariya mu rugo iwacu

Ryabereye Foyer de Charite i Remera Ruhondo

events03
Ubudahemuka ni buganze iwacu

Ryabereye mu Gahunga, twige kubaho mu budahemuka

events04
Twigishe gusenga mu rugo iwacu

Ryabereye mu Gahunga, gusenga ni ubuzima

Ibyiciro dukoreramo

Marietta igira ibyiciro bitatu abanyamuryango bakoreramo

Marietta Aurore – Umuseke

Ni icyiciro cy’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-19. Bitwa “Umuseke” kugira ngo bibutswe ko ubuzima bwabo bugira itoto n’ubugimbi, ariko kandi ko bugira n’amasaziro. Bityo rero, bitoze kugenza make.

Komeza usome...
ideas02

MariettaHirondelles – Agatashya

Ni icyiciro cy’abasore n’inkumi bafite imyaka 20 kuzamura kandi batarashaka. Bitwa “udutashya” kubera ko umutima wabo uhora wirukanka ushakisha ifunguro rishyitse ry’urukundo, mbese nk’uko ako kanyoni gakubita amababa mu kirere kadatuza kugeza kabonye ifunguro.

Komeza usome...
ideas03

Marietta irindiro – Sentinelles de l’Amour

Ni abashakanye. Bitwa batyo kuko bari  mu irindiro ry’urukundo n’ubudahemuka. Bashishikarizwa kugira urukundo ruhamye mu ngo zabo, urukundo rumurikira abandi; bakanatozwa gufasha Kiliziya kumenyekanisha ko urukundo rw’abashakanye ruhishe iyobera rya Kristu na Kiliziya ye.

Komeza usome...
ideas04

Inama y'ubuyobozi n'abajyanama

Padiri Sixte Hakizimana
Umuyobozi mukuru
Charoline
PErezida
Austin
VISI PEREZIDA
Rustin
Umubitsi
Robert
Umunyamabanga
Mary
UMUJYANAMA