TUGAMIJE IKI ?
Dutegura gikristu imiryango y’ejo hazaza igashingira ku buhamya bw’ubuzima,
isengesho n’urukundo nyarwo hagati y’abakundana n’abashakanye.
Twigisha tukanakangurira urubyiruko inzira nziza y’urukundo ruhuza umuhungu
n’umukobwa.
Dufasha abakibyiruka kuganira ku mibereho n’ibyorezo by’iki gihe
tukabafasha gufata imyanzuro ibarengera;
Turifuza kugaragaza ko abashakanye babanye
neza bariho, kandi ko babikura ku gitinyiro baha Imana maze tukabafasha
kubitangira ubuhamya. Kubana neza ntabwo ari inzozi!
DUKORA DUTE?
Twese abanyamuryango n’abandi babyifuza, duhurira ku nsanganyamatsiko imwe mu kwezi tukayiganiraho twungurana ibitekerezo. Iyo nsanganyamatsiko tuyihitamo bitewe n’ikigezweho cyangwa igihe isi na Kiliziya birimo, kandi bikaba biganisha ku kurengera impano y’urukundo Yezu Kristu yaturaze.
Tugira ibiganiro bigamije guhugura imibereho yacu mu rukundo no mu kwemera.
Tugira inyigisho rusange zigamije kutwinjiza mu mabanga y’Imana no mu kugorora
imibanire yacu n’isi nk’abakristu babatijwe. Izo nyigisho zisunga inyigisho za
Kiliziya, inyandiko z’abashumba ba Kiliziya, imenyamuntu n’ubumenyi rusange
bw’imibereho ya muntu. Ni inyigisho buri munyamuryango wese ategetswe guhabwa
kuko ari zo zimushyira mu ntera runaka mu kumenya no mu gukurikiza amahame
y’ihuriro Marietta.
Tugira na none ibihe byo kwiherera
tugasenga, tugasohoka tugakina, tugategeza ibyiyumviro byacu ibyaremwe;
tugatega amatwi abatarora neza umuhanda w’urukundo n’abageragejwe no gukunda.
Tugira inama abahuzagurika tukabaherekeza, tugahumuriza abazinutswe
tukabasabira ngo Nyagasani abasanganire mu bwihebe bwabo ababwire ko urukundo
rukiza.
iBYO TWIFUZA
Kuburira: imitego myinshi tugwamo cyane mu bukristu
bwacu iterwa akenshi n’uko tuba tutumviye ijwi ridutabariza cyangwa ngo
tubwirwe ko twugarijwe. Gushinga
umuryango ni byiza, inzira ni nyabagendwa ariko ntiyijyana! Irategurwa
ikanasabirwa.
Guhumuriza: urukundo rurakiza! Kugira umuryango
ntibigatere ubwoba, ni umuhamagaro mwiza. Ababihamagariwe bakomere rwose,
bazabona abo bagendana mu mitima yabo kandi bazagerana mu zabukuru! N’ubwo
bibanzirizwa no gushidikanya, gutegereza, kubabara, no kugeragezwa, birangira
bitanze umunezero.
Gukingira: umugenzo
mbonezamana uracyariho. Mu byirirwa bisakuza hirya no hino bigamije koroshya
ubuzima nyamara bibushora mo rwobo, nta cyasimbuye rwose amagambo ya Yezu.

